mardi 21 septembre 2010

INYIGISHO Z'UMUBATIZO ZIGENEWE ABIZERA BASHYA

AMAGAMBO ABANZA

Mwene Data utangiye urugendo rujya mw’ijuru, ukaba wariyemeje kwiga ngo uzabatizwe mu mazi menshi. Imana iguhe umugisha kubw’icyo cyemezo kizima wafashe. Turakumenyesha ko itorero ukirijwemo ari ryo Bethesda Holy Church ryiteguye kugufasha no kukuba hafi kugira ngo ubashe gukomeza urwo rugendo. Muri urwo rwego itorero ryateguye inyigisho z’ibanze zigutegura kugira ngo ubashe kubatizwa ushyitse kandi uzi neza impamvu itumye ubatizwa.

Turagushishikariza rero gukurikirana cyane izo nyigisho kuko ari ingirakamaro. Mu rwego rwo kugira ngo usobanukirwe neza ibyo wiga; Twe, nk’abigisha b’ishuri ry’umubatizo twaguteguriye aka gatabo kiswe “ Incamake y’inyigisho z’umubatizo” kazagufasha gusubiramo neza inyigisho wize mu gihe ugeze mu rugo kugira ngo urusheho kuzisobanukirwa.

v Ibyitonderwa:

-Kuba ufite izi nyigisho zanditse ntibivuga ko ugomba kureka kuza kwiga inyigisho nk’ibisanzwe.

-Kugira ngo wemererwe kubatizwa ugomba kuba warabonetse igihe gihagije kandi warize neza inyigisho zose ziteganyijwe kandi ufite ubuhamya bwiza mu baturanyi bawe.

-Igihe Giteganyijwe cyo kwiga izi nyigisho ni amezi 3 (3months)

-Izi nyigisho zigirwa ku rusengero rwa Bethesda Holy Church inshuro 2 mu cyumweru:

Ø Kuwa kane saa cyenda-saa kumi n’imwe (3:00-5:00)

Ø Ku cyumweru saa sita n’igice-saa munani (12:30-2:00)

-Nyuma ya buri nyigisho, buri munyeshuri ahabwa ikizamini cyanditse kugira ngo turebe ko yumvise, kandi nyuma y’inyigisho zose agahabwa ikizamini rusange kuri izi nyigisho zose.

-Izi nyigisho zishingiye kuri Bibiliya yera ijambo ry’Imana niyo mpamvu imirongo yose yo muri Bibiliya uzasanga muri izi nyigisho ugomba kuyisoma yose witonze kugira ngo bigufashe kurushaho gusobanukirwa.

-Ugomba kugira umwanya uhagije wo gusoma ijambo ry’Imana no gusenga kugira ngo ubashe gukomera mu rugendo.

-Gerageza wubahe gahunda yawe kandi ukoreshe igihe cyawe neza.

-Mu gihe ugize ikibazo cyangwa se hari icyo utasobanukiwe wakwifashisha abigisha bawe.

-Ugomba kuba witabira gahunda za serire uteraniramo kuko mbere y’uko ubatizwa ugomba kuzana icyemezo cya serire kigaragaza ubuhamya bwawe. Ku cyibazo wagira ukabona cyahungabanya ubuzima bwawe bwo mu mwuka, wakwegera abashumba b’itorero n’abandi bakozi b’Imana bo mw’itorero maze bakagusengera kandi bakakugira n’inama.

i) Ubumenyi rusange kw’itorero ryacu

Bethesda Holy Church ni itorero rishingiye ku mahame ya gikristo, ryemera Umwuka wera n’impano zawo. Ryatangiriye mu mujyi wa Kigali (ku Muhima) ku itariki ya 15/8/2004 ritangijwe na Rev. Pasteur RUGAMBA ALBERT, Kubw ’umuhamagaro yashyizwemo n’Imana ndetse no kubwo kumvira itegeko ryayo ryo kuvuga ubutumwa no guhindura abantu bo mumahanga yose abigishwa baYesu Kristo (Matayo28:19-20).

Kubw’umugambi mugari w’Imana ku bantu bayo no kubwo kwaguka k’umurimo , Imana yamuhaye abandi bakozi bayo bafatanya kuragira uwo mukumbi mugari aribo Past. KAYITARE Jean Baptiste, Past. RWIBASIRA Vincent, Past. MUHIRE Fidèle n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Ubu kugera uyu munsi itorero Bethesda Holy Church rimaze kugira amashami menshi hirya no hino kandi umurimo w’Imana ukomeje kwaguka kubw’ibitangaza by’Imana bikomeje gukorerwa mw’itorero aha twavuga nko gukira indwara zikomeye, no gutabarwa mu buryo butandukanye; ibyo bituma ababibonye bahindukirira Imana maze umubare w’abakizwa ukiyongera (BETESIDA ni izina ry’ikidendezi cy’amazi menshi riri mururimi rw’uruheburayo ; Imana yoherezagamo Malayika wayo akayahinduriza maze ugezemo mbere agakira indwara ye iyo ariyo yose. [Yohana5:2-4])

I. Inyigisho ya 1: UBUMENYI KURI BIBIRIYA YERA

Bibiliya yera ni igitabo cy’ijambo ry’Imana. Irimo ibyanditswe byera byose nk’uko byahumetswe n’Imana, twayihawe kugira ngo itwigishe, itwemeze ibyaha byacu,idutunganye kandi iduhanire gukiranuka kugira ngo tube dushyitse, dufite ibidukwiriye byose ngo dukore imirimo myiza yose. (2Timoteyo 3:16-17).

Bibiriya itwereka umutima w’Imana , yerekana umuntu icyo aricyo, inzira y’ agakiza, igihano cy’abanyabyaha n’amahirwe y’abizera umwami Yesu. Ibyo yigisha n’ibyera kandi nibyo bituma umuntu ahindukirira Imana. Ibyo ivuga n’ibyukuri kandi ibyo yemeza ntibikuka uyisome niba ushaka kuba umunyabwenge; uyizere kugirango ukizwe ; kandi uyumvire kugirango utunganire Imana yawe. Niyo mucyo wawe, ni ibyo kurya byawe; niyo igukomeza. Izakuyobora inzira ijya mw’ijuru ; Izakubera inkoni yo kwishyingikirizaho, izakwigisha uko ukwiriye kwifata bya gikristo; niyo nkota yawe ku rugamba rwawe na satani, ikingura ijuru, ikinga inzugi z’ ikuzimu , ikwereka Kristo ikakutuzanira ibyiza kandi igahesha Imana icyubahiro.

Yishyire ku mutima wawe wemere igutegeke iyobore intambwe z’ibirenge byawe ,uhore uyisoma witonze kandi usenga kuko ari isoko y’ubutunzi n’ ubuturo bw’icyubahiro kandi ni umugezi w’ibyishimo udakama. Igomba kwitabwaho izahesha ingororano abayumviye Izacira imanza abahinyuye guhugura kwayo kwera.

I.1. IBITABO BIGIZE BIBILIYA YERA

Igizwe n’ibitabo 66 bigabanyijemo ibice bibiri : Isezerano rya kera n’ Isezerano rishya

I.1.1. Isezerano rya kera: Isezerano rya kera ririmo ibice 4 rikaba rigizwe n’ibitabo 39

Ø Ibitabo by’amategeko cg bya Mose (5) :- Itangiriro; Kuva; Abalewi; Kubara; Gutegeka kwa kabiri.

Ø Ibitabo by’amateka (13):-Yosuwa, Abacamanza, Rusi, 1Samweli, 2Samweli, 1Abami, 2Abami, 1Ngoma , 2Ngoma, Ezira, Nehemiya, Esiteri na Yobu

Ø Ibitabo by’ ubwenge (4): -Zaburi, Imigani, Umubwiriza,Indirimbo ya Salomo .

Ø Ibitabo by’ubuhanuzi (17)

- Abahanuzi bakuru 5: – Yesaya, Yeremiya ,Amaganya ya Yeremiya, Ezekiyeli,Danieli.

- Abahanuzi bato 12 :-Hoseya,Yoweri, Amosi, Obadiya, Yona, Mika, Nahumu, Habakuki , Zefaniya,Hagayi, Zekariya, Malaki .

I.1.2. Isezerano rishya : Isezerano rishya riigizwe n’ ibitabo 27

Ø Ibitabo by’ ubutumwa bwiza bwa yesu (4):-Matayo ,Mariko, Luka ,Yohana,

Ø Igitabo cy’ Ibyakozwe n’intumwa(1)

Ø Ibitabo by’inzandiko (21): Abaroma, 1Abakorinto, 2Abakorinto, Abagalatiya-Abefeso, Abafilipi, Abakolosayi, 1Abatesalonike, 2Abatesalonike, 1Timoteyo, 2Timoteyo, Tito, Filemoni, Abaheburayo, Yakobo, 1Petero , 2Petero, 1Yohana, 2Yohana, 3Yohana, Yuda.

Ø Igitabo cy’ ibyahishuwe(1)

II. Inyigisho YA 2: KUBYARWA

Kubyarwa ubwa kabiri bivuga kubyarwa n’amazi n’umwuka. Ni ukuvuka mu buryo by’umwuka maze ukaba icyaremwe gishya ukaba umwana w’Imana. Kugira ngo ubisobanukirwe neza reka twifashishe inkuru y’umugabo witwaga Nikodemu dusanga muri YOHANA3:1-6. Uwo mugabo yari umunyedini ukomeye ndetse akaba n’umwigisha w’abayuda ariko akaba atari azi ibyo kubyarwa ubwa kabiri no kuba umwana w’Imana, niko gusanga Yesu ari nijoro maze Yesu aramusobanurira. Bivuga ko n’ubu hari abantu buzuye mu madini ariko bataramenya inzira nyayo yo guhinduka abana b’Imana.

· Kubyarwa ubwa kabiri bigizwe n’inkingi eshatu (3) zikomeye arizo: Kwihana, Kwizera no Kubatizwa ; nuzisobanukirwa uzaba umenye kubyarwa ubwa kabiri icyo ari cyo.

II.1. KWIHANA

Kwihana ni inyigisho y’ibanze ituma habaho impinduka mu buzima bw’uwizera. Igisobanuro nyacyo cy’iri jambo KWIHANA ni “UGUHINDURA IMITEKEREREZE N’IMIKORERE MIBI WAGENDERAGAMO MAZE UGAKORA IBYIZA.”

Ukwiriye kumenya ko nta bundi buryo dufite butuma dusabana n’Imana (Data wa twese) bitanyuze aho mu kwihana.

Kwihana ni ugutera umugongo ingeso mbi zose z’ibyaha wagenderagamo ugahindukirira Imana ihoraho.

Imirongo yo muri Bibiliya ivuga ku kwihana:-Matayo3:1-6;8 -Ibyakozwe2:38

-Matayo 4:17 -Ibyakozwe3:19

- Luka24:47-48 Ibyakozwe17:30

*Kubabarirwa: Iyo wihananye Ubikuye ku mutima kandi uciye bugufi uko ibyaha byawe byaba bingana kose urabibabaririrwa ( yesaya1:18-20)

*Mwene Data wiga izi nyigisho , ukwiye kumenya kandi ko hari ingaruka z’ibyaha ku bantu banga kwihana; izo ngaruka zigaragara guhera umuntu akiri mw’isi ndetse no kw’iherezo ry’ubuzima bwo mw’ isi akazarimbuka. (Abaroma6:23)

Ibyakozwe10:43 -umwizera wese azababarirwa ibyaha kubw’izina rya yesu

Abaroma4:7 - hahirwa ababariwe ibicumuro byabo

Abakolosayi1:14 -niwe waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu

Abaheburayo4:16 -Twegere intebe y’ubuntu kugira ngo tubabarirwe ibyaha

Luka6:37 - Nimubabarire abandi namwe nibwo muzababarirwa

II.2. KWIZERA

Iyo umaze kwihana ugomba kwizera kugira ngo ubone agakiza. Dore rero ibintu by’ingezi ukwiriye kwizera utabishidikanyijeho kugira ngo ubone agakiza:

-Kwizera ko Yesu yaje mw’isi avuye mw’ijuru akanyura mu nzira yo kwihindura umuntu yari Imana. (Yohana1:1-3)

-Kwizera ko yakoze imirimo n’ibitangaza bikomeye cyane mu gihe cyose yari mw’isi (Mariko5:36, LUKA8:50-56)

-Kwizera ko yababajwe mu buryo bwose kandi agapfa urupfu rwo kumusaraba. (Luka24:46 , Ibyakozwe10:40).

-Kwizera ko yahambwe akazuka nyuma y’iminsi itatu akamara indi minsi nyuma agasubira mw’ijuru.(Ibyak. 10:40 , Luka24:46).

-Kwizera y’uko azagaruka kujyana abizera ngo bazabane nawe iteka ryose (Abatesalonike 4:16-19)

-Kwizera ko ntawundi mw’isi cyangwa mw’ijuru agakiza kabonerwamo keretse Yesu Kristo gusa. (Ibyakozwe 4:12 , Yohana3:18)

(Ibi byose nubyizera bizagufasha kutagushwa n’abigisha inyigisho zihakana Yesu n’ubumana bwe).

II.3. KUBATIZWA

Bibiliya year itwereka imibatizo ibiri dukwiye kubatizwa :

-Umubatizo wo mu mazi menshi

-Umubatizo wo mu mwuka Wera

II.3.1.Umubatizo wo mu mazi menshi

Umubatizo wo mu mazi menshi ni ikimenyetso kigaragaza gupfa no kuzukana na Kristo .

Kuki ari ngombwa ko Uwizeye wese abatizwa mu mazi menshi ?

Ø Kubatizwa mu mazi menshi nibyo bikwiriye abakiranutsi. (Matayo 3:15)

Ø Kubatizwa mu mazi menshi ni ukumvira itegeko ry’Umwami Yesu

(Matayo 28:18-19 )

Ø Kubatizwa mu mazi menshi ni ugusohoza gukiranuka kose. ( MATAYO 3:15)

Ø Kubatizwa mu mazi menshi ni ukwemera gushyira kumugaragaro ko wifatanije neza na Yesu muri byose Abantu bakabimenya.

Ø Kubatizwa mu mazi menshi ni urufunguzo rwo kwinjira mu muryango w’Abana b’Imana ( mw’Itorero ) bituma wemererwa gusangira n’abandi igaburo ryera ukanakorerwa ibyo ukeneye ku bayobozi aribo babyeyi bawe bo mu mwuka. (ABEFESO 2:19-20.)

Ø Kubatizwa mu kristo yesu uhinduka umwana w’Imana ukaba wambaye kristo (Abagaratiya3:26-27)

II.3.2.Umubatizo wo mu mwuka wera.

i)Umubatizo wo mu Mwuka wera ni iki?

Ubundi Bibiliya yera itubwira ko hariho Imana imwe ariko yigaragariza mu butatu bwera aribwo (Imana Data wa twese, Imana mwana ari we Yesu Kristo n’Imana Mwuka wera). Dushingiye kuri ibyo rero tubona ko umwuka wera yahozeho mbere yo kuremwa kw’isi.

Mu gihe cy’isezerano rya kera mbere yo kuza mw’isi k’umwami wacu Yesu Kristo, iyo Imana yashakaga kuvugana n’abantu bayo yoherezaga Umwuka wera ku muhanuzi runaka maze agahanura uko yategetswe cyangwa agakora ibyo abwiwe gukora maze umwuka wera akongera gusubira ku Mana.

Icyo gihe benshi barananirwaga bakaneshwa kubw’uko batabanaga n’umwuka wera igihe cyose kuko bari batarakamuhabwa. Ariko Imana isezeranya ko mu minsi y’imperuka izasuka umwuka wera ku bantu bose. (Yoweli2:28).

Mu isezerano rishya tubona urukundo Imana yakunze abari mw’isi bose rwatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo aze acungure abantu (Yohana 3:16). Uwo yari Imana ariko yemera kwihindura umuntu avukira mw’isi, ayikuriramo, abana n’abigishwa be maze igihe kigeze apfa urupfu rwo ku musaraba ngo aducungure, ku munsi wa gatatu arazuka nk’uko yari yabivuze.

Amaze kuzuka amarana n’abigishwa be iminsi 40 abakomeza, ababwira uko bazitwara mu gihe azaba amaze gusubira mw’ijuru, ariko bari bafite ubwoba kuko bumvaga ko nibasigara bonyine abayuda n’abatambyi bakuru bazabica nk’uko baribishe Yesu. Ariko Yesu arabahumuriza ababwira ko atazabasiga nk’imfubyi ahubwo azaboherereza umufasha uzahorana nabo ibihe byose ariwe Mwuka wera. (Yohana 14:15-31) Yavugaga uwo Imana Data yari yaradusezeranyije, Yesu amaze gusubira mu ijuru basigaye bafite ubwoba bikingiranye mu cyumba cyo hejuru i Yerusaremu.

Nk’uko isezerano ry’Imana ryari riri, ndetse nk’uko Yesu ubwe yari yasize abivuze; nyuma y’iminsi 10 gusa byarasohoye; umusi wa Pentekote usohoye bose bari hamwe, bahuje umutima; batungurwa n’umuriri uvuye mw’ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane , nuko buzura umwuka wera batangira kuvuga mu zindi ndimi. Nuko abo mu mahanga yose bari bateraniye aho batangazwa n’uko bumvise bavugamo n’indimi z’iwabo. (Ibyakozwe2:1-13).

“Ng’uko rero uko umubatizo wo mu Mwuka wera watangiye”

ii) Akamaro k’Umwuka wera

· Umwuka wera yitwa umufasha , umurengezi , umuvugizi wacu, ni ikimenyetso cy’uko turi abana b’Imana (Abaroma8:14)

· Ni umufasha wacu mu mibereho yacu kuko mu ntege nke zacu niwe udutakira imbere y’Imana Data. (Abaroma 8:26-27)

· Umwuka wera n’ umuriro kandi uwo muriro utuzanira imbaraga mu mutima (abaroma12:11) kandi nkuko mubizi akamaro k’umuriro ni ugutwika, niko n’umwuka wera atwika ibidashimisha Imana biri muri twe.

· Umubatizo w’umwuka wera n’igihamya yuko Imana itwemera ko turi abana bayo (Ibyakozwe15:8)

· Umubatizo w’umwuka wera n’imbaraga ziva mu ijuru zidufasha kunesha ibyaha zikatuyobora mu gukorera Imana.

Muri make umwuka wera aduha imbaraga :

-Z o gukomera mu rugendo.

-Zo guhamya Yesu mu batamumenya

-Zo gutanga ubuhamya bw’ibyakoretse muri twe

-Zo gusenga tudacogora

-Zo kwihangana mu bigeragezo duhura nabyo

Ingero:

1) Mu bigisha ba Yesu harimo uwitwaga Simoni Petero wihakanye Yesu imbere y’umuja mugihe yari atarabatizwa mu mwuka wera ariko aho amariye kubatizwa mu Mwuka Wera ashobora guhamya Yesu yivuye inyuma imbere y’iteraniro ry’abantu benshi bari bateraniye i Yerusaremu (Ibyakozwe2:14-42)

2) Imbaraga z’umwuka wera zatumye Umugabo witwa Sitefano yihanganiye kurenganyirizwa izina rya Yesu kugera naho yicishwa amabuye (ibyakozwe 7:1-60).

iii) Uburyo umuntu ashakamo umubatizo w’Umwuka Wera

Umubatizo w’Umwuka Wera nta mupasitori uwubatizamo abantu,nta

n’undi wese wakora uwo murimo uretse Yesu gusa. Yohana wabatirizaga

abantu kuri Yorodani, amaze kubatiza yarababwiye ngo: ‘Jyeweho ndabatirisha amazi ariko nyuma yanjye hazaza undi uzababatiria Umwuka Wera n’Umuriro’’ MATAYO 3:6

kubera iyo mpamvu rero ukwiriye kumenya ko nta wundi muntu uriho uzakubatiza muri uwo mubatizo ahubwo dore inzira ucamo:

ü Niba hari icyaha icyo aricyo cyose wahishe mu mutima wawe banza ucyature kandi ucyihane kuko umwuka wera yinjira ahantu hejejwe kuko ari uwera ,ugomba rero :

ü Kwizera ko ari isezerano ku bizera bose. (Ibyakozwe 2:37-38 )

ü Kugira umwete n’ishyaka byo kubatizwa mu mwuka wera igihe cyose.

ü Kugira umwete wo gusengera icyo cyifuzo.

ü Guhorana umwete wo gusengera icyo cyifuzo igihe cyose n’aho urihose.

ü Gusengerwa n’abakozi b’Imana bakurambitseho ibiganza nturambirwe.

iv) Ibimenyetso byerekana ko umuntu yabatijwe mu mwuka wera:

1.Kuvuga mu rurimi rushya; ibi bishobora kubaho mu mwanya muto rimwe gusa cyangwa se kenshi mu bihe bitari bimwe.

2.Kugira imbaraga zo gusenga waba uri mu rugo, mu rusengero ndetse n’ahandi hose.

3.Kugira imbaraga zo kunesha ibyaha no guhamiriza abandi ibyo Yesu yagukoreye baba bakomeye cyangwa se boroheje.




III. Inyigisho ya 3: IMYIFATIRE Y’ UMUKRISTO UGEZE MW’ ITORERO

Mwene data urimo kwiga izi nyigisho ukwiye gusobanukirwa ko urimo kwitegura kwinjira mw’itorero ariryo muryango w’abana b’Imana kandi ko nta wundi mubyeyi uzagira ahubwo ko Abakristo bose ari ababyeyi bawe na bakuru bawe . Hakaba rero hari imyifatire ukwiriye kuzagira umaze kwinjira.mu muryango w’abana b’Imana.
III.1.Gusangira ifunguro ryera (1 Abakorinto 11:23-30)
Igaburo ryera dusangira, tubikora twubahiriza itegeko twasigiwe n’Umwami Yesu(Luka22:19-20).
Igaburo ryera rituma ubusabane bwacu na Kristo burushaho gukomera.(Ibyakozwe10:1617)
Igaburo ryera rituma umukristo ahora agira ubugingo bushya bunesha murugendo rwe.
Igaburo ryera rituma Umukristo akira indwara ndetse rikamubera n’urukingo.
Igaburo ryera rihora rimwibutsa ko hariho umunsi wo kuzasangira na Yesu mu bwami bwe.(Ibyahishuwe19;6-8 ),(Mariko14:25).
III.2 . Gukunda no kubaha abayobozi b’Itorero ryawe
Ugomba gukunda no kubaha abayobozi b’itorero ryawe kuko nibo babyeyi mu Mwuka nibo bagusengera, nibo bakugeza ho ijambo ry’Imana,nibo bagusura bakakwitaho, nibo bagusezeranya mugihe cy’ubukwe bwawe ,kandi ninabo bagushyingura mu gihe utashye ugiye mw’Ijuru.
III.3.Gukunda itorero ryawe no kurikorera
Umukristo mu itorero ameze nk’umwana mu rugo akwiriye guhora azirikana ko afite Itorero yavukiyemo cyangwa yakiriwemo akaribamo niryo muryango we muburyo bw’umwuka . Bityorero nawe nk’umukristo mu itorero ryawe
 Ukwiriye kurikunda ukarikundisha n’abandi
 Ukwiriye kurivuganira mu bandi
 Ukwiriye kurirwanira mugihe ritukwa n’abandi
 Ukwiriye kuryitangira no kuryubaka ugaharanira ko ritera imbere mu buryo bw’Umwuka no mu bukire busanzwe.
 Ukwiriye gutanga kimwe mw’icumi n’amaturo neza n’umutima mwiza uko ubyungutse ngo bifashe mu murimo w’Imana. (MALAKI3:10)
 Ukwiriye gutanga indi misanzu iteganirizwa gukora ibikorwa bitandukanye.
(Ezira:368-69)-(Hagayi1:4-10)

III.4. kwera imbuto nziza mubantu yaba mw’itorero no hanze yaryo
Kwera imbuto nziza bivuga gukora imirimo yo gukiranuka ikagaragarira abandi maze nabo bakifuza kumera nkawe naho baba batakwemeraga ariko kubw’ imirimo yawe myiza bakavuga bati uyu ni umukiranutsi koko. Ijambo ry’ Imana naryo ritwereka imbuto z’umwuka nk’ibikorwa byiza bikorwa n’ umukristo ari byo: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza ,gukiranuka, kugwa neza, kwirinda,…. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. (Abagaratiya 5:22-23)

Kubera iki tugomba kwera imbuto nziza? (Matayo12:33, matayo13:31, yohana15:2-16,abefeso5:9,abafilipi1:9)
 Imbuto nziza nizo zidutandukanya n’abapagani. (Matayo7:16)
 Imbuto nziza nizo zitumenyekanisha ko twakijijwe. (Matayo3:8)-(Luka3:8-10)
 Imbuto nziza nizo zubahisha Imana Data wa twese na Yesu.
 Imbuto nziza kandi zubahisha itorero ryawe n’abayobozi bawe.

III.5. GUKORA IMIRIMO ISANZWE YO KWIRWANAHO MU BUZIMA RUSANGE (2Abatesalonike 3:6-12)
Hari abantu bamwe bagira ubuyobe bakumva ko Atari ngombwa gukora bavuga ko Imana izabatunga nk’uko itunga inyoni zo mukirere cyangwa bakitwaza ko ijambo ry’Imana rivuga ko umukiranutsi atazicwa n’inzara ariko ibyo ni ubuyobe kuko ahubwo ijambo ry’Imana ridusaba gukora ndetse riti ” udakora ntakarye” ,kandi ko bazatungwa n’imirimo y’intoki zabo

- Umukristo akwiriye kugira gahunda ntapfe kuzerera aho abonye hose’
-Akwiriye kugira gahunda mukubaho kwe.
-Kugira igihe cy’akazi ke ka burimunsi
-Igihe cyo kwidagadura
-Igihe cyo gusenga no gusoma Ijambo ry’ Imana
-Igihe cyo gukora imirimo y’ Imana

Ibi bizagufasha cyane kwibeshaho no kutitesha agaciro muri byose imbere y’abantu bose.


IV. Inyigisho ya 4: IMPUGURO ZITARI ZIMWE

IV.1. KWIRINDA
Bitewe n’uko iyo umaze guhindukirira Imana,satani akomeza kuguhiga agutegera mu nzira nyinshi, ni byiza ko wowe ugira kwirinda
Kwirinda cyane za nshuti za cyera izo mwagendanaga utarakizwa
Kutifanya n’abatizera mudahwanye ndetse n’abandi biyitirira ko bakijijwe ariko imirimo yabo ikaba ari mibi (2Abakorinto6:14,Abaroma13:14 )
(NB:Kutifanya n’abatizera ntibivuga ko tutakorana nabo cyangwa ngo tuganire nabo ahubwo bivuga ko twakwirinda ko badushora mu bibi.)

IV.2. GUSENGA
Gusenga ni ki? Ni ugusabana n’Imana, ni ukaganira n’ Imana,
Umukristo wese akwiye kumenya ko akwiye kugira umwanya wo kwihererana n’Imana akaganira nayo mu gusenga kuko ariwo murongo tubonaniramo n’ Imana,kandi ugasengesha umwuka iteka (Abefeso6:18 ,Yuda 1:20,Abafilipi 3:3 Yohana4:23)
Usenga wese agomba kuba yejejwe n’amaraso ya Yesu kuko mbere yo kugira icyo usaba ubanza gusa imbabazi noneho ukemererwa gusabana nayo kuko itubwira ko itaniwe kudusubiza ahubwo gukiranirwa kwacu n’ibyaha byacu nibyo bituma Imana itwima amaso ikanga no kutwumva (Abaheburayo10:2, Mariko11:25, Yesaya59:1-2),ukwiye kumenya neza ko gusenga bizakugirira umumaro nusengana umwete(Yakobo5:16, Ibyakozwe10:4 umugabo witwa Koruneliyo Imana imuhamiriza kubwo gusenga no gukiranuka kwe.) Bibiriya ngo ubabaye n’asenge (Yakobo 5:13) kandi rero dusenge ubudasiba (1Abatesalonike5:17, Abaroma5:12, Abakolosayi4:2,1Timoteyo5:5 Luka21:36
Imana itubwira kuba maso dusenga kugirago duhangane n’ ibihe bikomeye (Luka21:36 Mariko13:33) kandi ibyananiranye byose mu gusenga biraneshwa kuko twahawe ubutware n’ ubushobozi mu gusenga (Matayo15:21,) kandi tuhakura imbaraga zidukomeza mu rugendo no kurwana n’ umwanzi wacu satani rero sobanukirwa ntakinanirana mu masengesho kandi nta wusenga Imana akiranuka uzakorwa n’ isoni
Hari intwaro z’umukristo gusenga nayo n’intwaro “Abefeso6:10-18”
Hari amasengesho yo kwiyiriza ubusa ayo agira imbaraga zikomeye zo guhangura ibyananiranye no kunesha, buri mukristo wese akwiye kwitoza kuyasenga kuko ari aya ngombwa . umwami Yesu nawe yasengaga yiyiriza ubusa (amasengesho y’ubutayu Mariko1:35 ruka5:16) hari imbaraga ,imigisha,amavuta,n’ibitangaza tubonera mu masengesho .
Imana itubuza gusenga nk’indyarya( Matayo6:6) gusenga ni bya buri wese wakijijwe usibye ko bigomba gukorwa neza twejejwe kuko gusenga k’umunyabyaha ari ikizira ndetse n’induru mu matwi y’Uwiteka Imana .
Tubona ko Yesu nawe yagishije intumwa ze gusenga ndetse akazitoza nawe yarasengaga kandi ari Imana usibye ko yari yambaye umubiri yatwereka ga inzira y’ibintu byose ko iboneka mugusenga “ruka 11:2”, matayo 14:23” matayo 26:36
Ibice bigize isengesho :
 Gushimira Imana ko yabanye naweikakurinda muribyose.
 Kuyiramya no gusabana nayo usenga
 Gusaba imbabazi kubw’ibyaha n’ibicumuro byawe.
 Gusabira abera n’umuryango wawe ,n’itorero ryawe
 Kwisengera wowe ubwawe ugasoza uyishimira kandi wizeye ko gusenga kwawe Imana ikumvise.

IV.3.KWIHANGANIRA IBIGERAGEZO.
Ibigezerazo bigizwe n’ ibice bitatu :-ibigeragezo bituruka ku Mana, -ibigeragezo bituruka ku mwanzi satani n’ibyo umuntu yizanira we ku giti cye.
Ukwiriye kumenya ko umukristo wese ageragezwa kuko Imana ijya ipima umwana wayo ngo irebe ko ayikunda kandi ngo irebe ko kwizera kwe gushyitse.
Humura umukiranutsi wese arageragezwa ariko ntiyaguha ibirenze kwizera kwawe “Abafilipi1:29 ,1Abakorinto10:13 ,1Petero4:12 ,usibye ko bamwe bananirwa kwihangana bakabivamo bagasubira inyuma bakihebeshwa n’ibigeragezo ariko ukwiye kumenya neza ko umugambi wa satani ariko wabivamo ,ntiwishimire mu Mana ukazarimbukana nawe
URUGERO:-kugeragezwa kwa yobu kandi yari umukiranutsi “soma igitabo cya yobu”
Ariko nyuma yo kugeragezwa iyo wabyitwayemo neza ubona umugisha w’Imana aribyo bihembo byayo .ijambo ry’Imana “hahirwa uwihanganira ibimugerageza namara kwemerwa azahabwa ingororano( Yakobo 1:12)
Ariko mu kugeragezwa Yesu abana natwe akadutabara kuko nawe yabinyuzemo nawe abasha gutabara abageragezwa (Luka 4:2 ,1Abakorinto10:13, Abaheburayo2:18 ,Ibyahishuwe3:10.)
Umugambi w’Imana ku buzima bwawe ni mwiza ntutinye “yeremiya 29:11”

IV.4.IBYO GUKUNDA , KURAMBAGIZA NO GUSHAKA

1.Bishoboka ko umuntu yaza mw’itorero kandi yari afite inshuti hanze bakaba bari bafite n’umushinga wo kubana. Ni byiza kubibwira abayobozi mbere y’igihe kugira ngo bamugire inama.
2. birashoboka ko waza mw’itorero wari uri ku mugabo ufite undi mugore, nabyo bibwire abayozi mbere y’igihe bakugire inama
3. Birashoboka ko waza mw’itorero nyuma ugakundwa cyangwa umukobwa cyangwa umusore wo mu rindi dini nabyo bimenyeshe abayobozi bawe bakugire inama.

4.ushobora kugira igitekerezo cyo kurambagiza nanone mwitorero

- Banza ufate igihe cyo kubitekerezaho no kubisengera. Kugira ngo Imana ikuyobore neza.
-Gerageza kugira ibyo witegura bijyanye n’ubukwe we kuzihuta cyane,fata igihe cyo kubitekerezaho, urebe niba ufite ubushobozi bwo kubona inzu, ibikoresho byo mu rugo, inkwano n’ibindi.
-Mubimenyeshe ababyeyi banyu n’itorero mbere y’igihe mubone no kubimenyesha n’abandi.
-Mubanze kwibwirana neza ntawe ugize icyo ahisha undi kugira ngo niba hari utubazo mubanze mudukemure cyangwa mutwumvikaneho kugira ngo bitazabasitaza mwamaze kubana. Mubanze mwemeranye ko muzashobora kwihanganirana muri byose.
(urugero: Niba hari umwe muri mwe hari uwabyaye umwana hanze, iyo abimenyesheje mugenzi we, bakabiganiraho bareba uko babikemura bityo ntibizagire ikibazo bitera mu mibanire yabo. )




IV.5. GUKUNDA KUBA MU MATERANIRO (Abaheburayo 10:25 ,Ibyakozwenintumwa 12:12)
Guterana kwera bivuga guhura kw’abakristo bakajya mu nzu y’Imana maze bakaganira ku ijambo ry’Imana. Ibyo ni byo bituma umukristo akomera mu rugendo kuko aho niho yumvira ibikomeza ndetse akaba ariho akura imbaraga zimukomeza. Muri make guterana nibwo buzima bw’umukristo; nk’uko ifi itabaho itari mu mazi ni nako n’umukristo atabaho (mu buryo by’umwuka)mu gihe adaterana n’abandi, ndetse tubona ko n’abatubanjirije bo mw’itorero rya mbere bakundaga amateraniro.(ibakozwenintumwa 2:46-47)
*By’umwihariko nkawe nk’umuntu ugiye kuba umukristo ukaba urugingo (member) rw’itorero BETHESDA HOLY CHURCH ugomba kumenya gahunda z’amateraniro yose aberamo ndetse ugashyiramo umwete wose ushoboka kugira ngo ujye uyabonekamo dore ko n’abataboneka kubera impamvu z’akazi, hari amateraniro ya nimugoroba nyuma y’amasaha y’akazi.
Dore uko gahunda y’amateraniro rusange iteye:
-Kuwa kabiri saa 5:00-7:00 (17h00’-19h00’) amateraniro ya nimugoroba
-Kuwa gatatu saa 10:00-3:00 (10h00’-15h00’) amateraniro y’abadamu n’abakobwa.
-Kuwa kane saa 5:00-7:00 (17h00’-19h00’) amateraniro y’urubyiruko
-Kuwa gatanu saa 9:00-:00 (9h00’-15h00’) amasengesho yo kwirirwamo
-Kuwa gatanu saa 5:00-7:00 (17h00’-19h00’) amateraniro ya nimugoroba
-Ku cyumweru saa 9:00-12:00 (9h00’-12h00’) amateraniro rusange
 Ni byiza guterana n’abandi mu maserire y’iwacu aho tuganirira na Bene Data duturanye.
 Ni byiza ko tuba mu materaniro yo mu byiciro byacu ngo duhabwe impuguro zatugenewe.
 Ni byiza ko tuba mu materaniro rusange ya gikristo ngo duhabwe inyigisho za gikristo.

IV.6. GUKIRANUKA
Iyo dusomye mu Itangiriro1:26-27 dusanga Imana yararemye umuntu mu ishusho yayo, bivuka ko iyo umuntu atunganye aba ari mu ishusho y’Imana. Imana imana imaze kurema abantu ba mbere yabashyize muri ‘Eden’ bivuga ahantu heza (Itang. 2 :16-17). Nuko iImana ibaha itegeko bagomba gukurikiza, ariko baje kurenga ku itegeko ry’Imana maze bahita batakaza ishusho y’Imana bafata ishusho ya satani kuko bari bumviye inzoka. Kandi natwe dukomoka kuri abo bantu murumva rero aho gukiranirwa kwatangiriye kwinjira mu bantu. (Itang. 3 :6)
Kuki tugomba gukiranuka ?
Kuko Uwiteka ari umukiranutsi natwe tugomba kuba abakiranutsi muri byose (Zaburi 11 :7)
Mu gihe cyawe cyose ugomba gukiranuka yaba mu busore, mu bukuru no mu busaza bwacu (Itang. 6 :9).
Mu gihugu cyawe, mu ntara yawe, mukarere kawe, mu murenge wawe, mu mudugudu wawe, mu baturanyi bawe no mu muryango wawe ugomba gukiranuka ukaba intangarugero ukaba nka Yobu (Yobu1 :1)
Abakiranutsi bazagubwa neza muri byose.
Ibindi bigendanye n’akamaro ko gukiranuka wabisoma muri Yesaya 3 :10, Zaburi 36 :16-21, Yakobo 5 :16.
(Yobu yahuye n’ibibazo byinshi ariko arakomeza arakiranuka, kubwo gukiranuka kwe byatumye Imana imukubira inshuro ebyiri z’ibyo yabuze byose uzabisoma mu gitabo cya Yobu cyose)
Icyitonderwa :
- Iyo ugize ibyago ukarenga ku mategeko y’Imana, ugomba kugaruka vuba ugasaba imbabazi, kuko icyatumye Adamu na Eva birukanwa mmuri Edeni ni uko banze gusaba imbabazi ahubwo bakajya kwihisha Imana.
- Iyo wakoze icyaha utakaza amahoro yo mu mutima ariko iyo ugarutse ubana amahoro (Yobu 22 :21)
- Ibyo waba wakoze iby’aribyo byose iyo usabye Imana imbabazi irakubabarira (Yesaya 1 : 18 & 1 Yohana 1 :8-10)
Ingaruka zo gukiranirwa :
Ibyaha byicisha umubiri ndetse n’ubugingo (Zaburi 34 :22a) urugero : Nk’ubusambanyi bushobora kukwa indwara nka SIDA n’izindi maze ugakenyuka ; umubiri ugapfa ndetse n’ubugingo.
Umunyabyaha iherezo rye ni ukurimbuka akajya mu muriro w’iteka ryose. (Zaburi 37 :9a)
urugero : Muri Luka 16 :19-31tuhabona umukene witwaga Lazaro n’umutunzi ; Lazaro yabayeho nabi mw’isi ariko arakiranuka maze apfuye ajyanwa mw’ijuru mu gituza cy’ Aburahamu naho wa mutunzi yabayeho neza mw’isi ariko ntiyakiranuka maze apfuye jyanwa ikuzimu kubabarizwayo maze kifuza utuzi tuvuye kw’isonga ry’ururimi rwa Lazaro maze natwo ntiyatubona.
Ibihembo by’ibyaha ni urupfu (Abaroma 6 :23)


IV.7. SERIRE (CELLULE) ZO MW’ITORERO .
Iri jambo Serire rishobora ubusobanuro bwinshi bitewe n’aho ryakoreshejwe. Ariko muri iyi nyandiko risobanura “itsinda ry’abakristo baturanye bishyira hamwe maze bagasenga Imana, bakaganira kw’ijambo ry’Imana kandi bakagirana inama mu buzima bw’umwuka ndetse no mu buzima busanzwe,mbese bafashanya muri byose.”
Namwe murabona itorero rigari nk’iri, nta bundi buryo ubuyobozi bw’itorero bushobora gukoresha ngo bukurikirane abakristo baryo (members) Atari ukubashyira mu matsinda mato azagenda abakurikirana. Ni muri urwo rwego mu itorero ryacu harimo amaserire y’urubyiruko (kuva ku myaka 15 kugeza kuri 35) ndetse n’ay’abadamu.

IBIZAMINI KU NYIGISHO



1. subiza yego cg oy
a
a) Yesu ni Imana

b) Kwihana ni ukwicuza ibyaha byawe byose

c) Bibiliya yera ni igitabo cyanditswe n’Imana

d) Iyo umaze kwihana ugomba kwizera kugira ngo ukizwe

e) Impamvu nkuru yo kwihana ni ukugira ngo Imana iduhe imigisha tukiri mw’isi

f) Nta rindi zina mu isi no mw’ijuru tuboneramo agakiza Atari irya Yesu

g) Nikodemu yari asobanukiwe neza ibyo kubyarwa ubwa kabiri

h) Mbere yo kwihana ubanza kubatizwa mu mazi menshi

i) Kubatizwa mu mwuka wera bishushanya gupfa ku byaha ukazukana na Kristo

j) Iyo umaze gukizwa ntabwo wongera kuganira n’abatarakizwa

1.a) Habaho imibatizo ingahe yemewe n’ijambo ry’Imana ? yivuge
B) Imbuto z’umwuka ni izihe? (Vuba nibura 5 muri zo
4.a) Habaho imibatizo ingahe yemewe n’ijambo ry’Imana ? yivuge
………
Kuki ari ngombwa ko uwizeye wese abatizwa mu mazi menshi (Tanga impamvu 4)2. a) Bibiliya yera igizwe n’ibitabo bingahe……………..igabanyijemo ibice bingahe ?.................
Ni ibihe……
Buri gice kirimo ibitabo bingahe?.
b) Ni iyihe mpamvu yo kuremwa kwawe…
………………………………………………………………………………………………………
c) Vuga muri make akamaro ka Bibiliya yera